Uko wahagera

U Rwanda na Uganda Biravugurura Umubabo Wabyo


Prezida wa Uganda Yoweri Museveni yasubiyemo iby’ubutwali bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo ku cyumweru, yarimo kumuha igihembo cy’ibyo yagezeho mu buzima, mu mihango ngarukamwaka yabereye I Kampala,

Prezida wa Uganda Yoweri Museveni yasubiyemo iby’ubutwali bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo ku cyumweru, yarimo kumuha igihembo cy’ibyo yagezeho mu buzima, mu mihango ngarukamwaka yabereye I Kampala, bise Young Achievers Awards.

Abantu benshi babonye icyo gihembo nk’ikimenyetso cy’ivugururwa ry’umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, nyuma y’uko bwana Museveni asuye u Rwanda mu ntangiliro z’uyu mwaka. Umubano ntiwabaye shyashya kuva mu ntangiliro y’umwaka w’1999, igihe abasilikare ba Uganda n’ab’u Rwanda, bashyigikiye imitwe intandukanye, basakiranira muri Republika Iharanira Republika ya Congo.

Mu ijambo rye Prezida Kagame yashimangiye akamaro k’ubumwe hagati y’ibihugu byombi. Igihembo prezida Museveni yahaye mugenzi we w’u Rwanda prezida Kagame, kije nyuma y’ibyumweru birenga 2, umunyamakuru w’umunyarwanda wabaga muri Uganda, wanengaga cyane bwana Kagame, yiciwe I Kampala. Abenshi mu banyarwanda bahungiye muri Uganda, bashyira ubwo bwicanyi ku ngabo zishinzwe umutekano w’u Rwanda, bavuga ko hari ubuyobozi bw’igitugu.

Umunyamakuru w'Umuseso Gasana Didas wahungiye i Kampala avuga ko uruzinduko rwa perezida Kagame ari intambwe ishobora gufasha ibihugu byombi.

XS
SM
MD
LG