Uko wahagera

Perezida Barack Obama Avuga ko Amerika Itakwishyira mu Kato


Perezida Obama mu kigo cy'ishuri rikuru rya gisilikari cya West Point muri leta ya New York
Perezida Obama mu kigo cy'ishuri rikuru rya gisilikari cya West Point muri leta ya New York

Mw'ijambo perezida Obama yavuze, yagize ati, n'ubwo twaba dufite inyundo iruta izindi, ntibisobanura ko buri kibazo dukwiye kugifata nk'umusumari.

Ijambo rye ryagarutse ku cyerekezo gishya Obama yifuza guha politiki ye y’ububanyi n’amahanga, icyerekezo kiganisha ku gukemura ibibazo hakoreshejwe izindi nzira zitari ugokoresha ingufu za gisirikari buri gihe havutse ikibazo.
Iyi politiki nshya y’Ububanyi n’amahanga prezida Obama ayitangaje nyuma y’umunsi umwe gusa avuze ko yifuza kuba yakuye ingabo zose z’Amerika ziri mu gihugu cya Afghanistan mu myaka ibiri iri imbere.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku banyeshuli ba West Point basoje amasomo yabo, Obama yavuze ko iryo tsinda ry’abanyeshuli barangije ariryo rya mbere rizaba rirangije ariko ntiryoherezwe mu ntambara muri Iraq cyangwa Afghanistan kuva aho Amerika yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba mu mwaka w’2001.

Muri iki gihe turimo, prezida Obama yavuze ko ikibazo gikomereye isi kurusha ibindi ari ikijyanye n’iterabwoba mpuzamahanga. Aha yavuze ko ingufu nyinshi zikwiye gushyirwa mu gufatanya no gukorana n’ibihugu aho ibyo bikorwa bigaragaraga. Ni muri urwo rwego yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigega cy’amadolari angana na miliyari eshanu, kizafasha kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwoba mu muburasirazuba bwo hagati no mu majyaruguru y’Afurika. Yavuze ko ayo mafranga azashyigikira ibikorwa byo guhugura no gufasha ingabo mu bihugu nka Yemen, Somalia, Libya no muri Mali.
XS
SM
MD
LG