Uko wahagera

Perezida Ndayishimiye: Buyoya Yashoboraga Gushyingurwa mu Burundi


Perezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye
Perezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye

Yemeje ko yemeye ko umurango wa nyakwigendera Buyoya uzanwa kugira ngo ashingurwe ku butaka bwa basekuru ariko umuryango we ntiwemera kubikora gutyo

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ku byerekeye urupfu rwa Petero Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi akaba yarashyinguwe kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Mali. Yavuze ko nta cyubahiro Leta yari kumuha kuko yafatwaga nk’infungwa nyuma y’urubanza rwamuhamije icyaha kandi infungwa ikaba itemerewe kwishyira ukizana.

Yemeje ko yemereye umuryango wa nyakwigendera Buyoya kumuzana kugira ngo ashingurwe ku butaka bwa basekuru ariko umuryango we ntiwemera kubikora gutyo.

Mu mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru cyabereye i Ngozi, umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagarutse ku bibazo bijyanye n’umubano n’amahanga avuga ko wifashe neza.

Yatanze urugero rw’abahagarariye ibihugu byo mu bumwe bw’Ubulayi bagiye kumureba mu minsi ishize kugira ngo batsure umubano. Yavuze kandi ku mashyirahamwe yafunzwe, yemeza ko yari inzira umuryango mpuzamahanga wanyuzagamo inkunga.

Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ku ibarurwa rifatiye ku bwoko mu bakozi ba Leta n’abigenga. Yavuze ko abavuga ko rigamije umugambi mubi ari urwitwazo, asobanura ko ahubwo Leta yasanze isohora amafaranga menshi y’imishahara y’abakozi batabaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:34 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG