Uko wahagera

Perezida Macron Azatangaza Ivugurura ry' i Migambi ya Leta


President Emmanuel Macron w'Ubufaransa asubiza ibibazo by'abaturage i Bourg-de-Peage hafi ya Valence, mu kwa mbere 24, 2019.
President Emmanuel Macron w'Ubufaransa asubiza ibibazo by'abaturage i Bourg-de-Peage hafi ya Valence, mu kwa mbere 24, 2019.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ku wa mbere azatangaza ivugurura mu migambi y’ubutegetsi bwe. Iryo vugurura rishingiye ku bitekerezo byakiriwe n’ubutegetsi bw’Ubufaransa mu gihe cy’amezi abiri yo kungurana ibitekerezo n’abaturage.

Inama zahuje abahagarariye inzego z’ubutegetsi na rubanda zaje zikurikira inkubiri y’imyigaragambyo yiswe ‘Yellow Vest’ aho abaturage bamaganaga izamuka ry’ibiciro bya essence n’imisoro ndetse n’ubusumbane bukabije mu mibereho y’abaturage. Iyo myigaragambyo yaje nkuvamo gusaba ko Macron ava ku Butegetsi.

Ijambo Macron ari buvuge riratambuka kuri Televiziyo saa 18:00 ku isaha mpuzamahanga ya GMT. Riraza kuba rikubiyemo ingamba zihamye z’ibanze zigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibibazo byagaragajwe mu biganiro birenga 10,000 byakozwe hirya no hino mu Bufaransa bibonerwe umuti.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byabwiye ibiro ntaramakuru by’icyo gihugu ko hari n’abandi bantu bagera kuri milliyon ebyiri batanze ibitekerezo byabo babinyujije ku mbuga za internet.

Nyuma y’iminsi ibiri, Perezida Macron azatanga ikiganiro kigenewe abanyamakuru kigamije kuvuga kuri izo mpinduka. Bizaba ari ibintu bidasanzwe kuri uyu mukuru w’igihugu utarakunze guhura n’itangazamakuru kuva yatorwa mu 2017.

Umwe mu bajyanama ba Macron yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa ko hari buze kubaho impinduka zikomeye. Ku cyumweru nimugoroba, Macron yari mu nama na Minisitiri w’Intebe Edouard Philippe hamwe n’abaminisitiri bagize leta, barimo kunoza ibyo agomba gutangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG