Uko wahagera

Perezida Lukashenko wa Biyerorusiya Yarahiye Ubuyobozi Huti Huti


Perezida Aexander Lukashenko arahirira iyindi manda uno munsi ku wa gatatu
Perezida Aexander Lukashenko arahirira iyindi manda uno munsi ku wa gatatu

Muri Biyerorusiya, Perezida Lukashenko yarahiye ubuyobozi huti huti, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagaza indi myigaragambyo. Perezida Alexander Lukashenko wa Biyerorusiya yarahiye indi manda uyu munsi kuwa gatatu, mw’iyimikwa ryamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’iridakurikije amategeko, aho bahamagariye indi myigarambyo yo kwamagana ubuyobozi bwe bw’imyaka 26.

Alexander Lukashenko yarahiriye imirimo nka Perezida wa Biyerorusiya mu muhango wabereye i Minsk uyu munsi kuwa Gatatu. Ni umuhango wabaye utunguranye, ubusanzwe wagombaga kuba waramamajwe nk’igikorwa gikomeye cya Leta, nyamara ahubwo wabaye nta n’ikintu kibanje kubigaragaraza, nyuma y’itora ryakuruye impaka ryabaye kw’italiki ya 9 y’ukwezi kwa 8, aho Lukashenko yigambye intsinzi ikomeye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinje kumama amajwi ku buryo busesuye kandi bakoresheje imyigaragambyo y’ibyumweru birenga bitandatu yahuje imbaga y’abantu bamusaba kwegura. Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, birimo gutegura ibihano ku bayobozi bakuru bagize uruhare muri iryo tora, bigakubitiraho no guhiga abantu byakozwe n’abashinzwe umutekano.

Uwo mugabo w’imyaka 66 y’amavuko, uri ku butegetsi kuva mu 1994, yavuze ko igihugu gikeneye umutekano n’ubwumvikane ku cyorezo cyugarije isi, yumvikanisha COVID-19.

Lukashenko arahirira indi manda y’imyaka itanu yijeje “kuzakorera abaturage ba Repuburika ya Biyerorusiya abikuye ku mutima, kubungabunga uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu n’umwenegihugu” no kurengera itegeko nshinga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG