Uko wahagera

Perezida Lazarus Chakwera Yarahiriye Kuyobora Malawi


Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera aramutsa abaturage amaze kurahirira umwanya w'umukuru w'igihugu
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera aramutsa abaturage amaze kurahirira umwanya w'umukuru w'igihugu

Perezida mushya ma Malawi Lazarus Chakwera yarahiriye kuyobora igihugu kuri iki cyumweru nyuma yo gutsinda abakandida babiri bahataniraga umwanya wa perezida mu matora yabaye muri icyo gihugu mu cyumweru gishize.

Mu bakandida yatsinze kuri uwo mwanya, harimo na Pether Muthalika wahoze ayobora icyo gihugu.

Kuri iki cyumweru, abaturage benshi bakoraniye i Lilongwe mu murwa mukuru baje kureba aho Perezida Chakwera na Visi Perezida we Saulos Chilima barahirira kuyobora igihugu.

Chakwera yatsindiye umwanya wa perezida ku majwi agera kuri miliyoni 2.6 mu gihe Peter Muthalika bari bahanganye yabonye amajwi miliyoni 1.7 nkuko byatangajwe ku wa gatandatu.

Ni amatora yari abaye ku nshuro ya kabiri nyuma y'aho Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri icyo gihigu rutegekeye ko ayambere ateshwa agaciro kubera inenge zayabayemo.

Chakwera yasezeranije Abanyamalawi kuzateza imbere igihugu birenze uko babitekereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG