Uko wahagera

Perezida Kagame Yatorewe Kuyobora Umuryango wa EAC


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu nama y'abakuru b'ibihugu ba EAC igira 20
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu nama y'abakuru b'ibihugu ba EAC igira 20

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, bahuriye Arusha muri Tanzaniya batora Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe. Asimbuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wari umaze imyaka ibiri kuri ubwo buyobozi.

Iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba ni yo ya mbere iteranye muri uyu mwaka. Ibaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri.

Inama yiyemeje gusuzuma ubusabe bw’igihugu cya Somaliya bwo kwinjira muri uwo muryango, no gushyigikira igihugu cya Kenya kuzaba mu bigize Inama Ishinzwe Amahoro ku isi y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2021 kugeza mu mwaka wa 2022.

N’ubwo itangazo risoza inama ryavuze kuri bimwe mu bibazo byo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, Inama ntiyigeze itobora ngo igira icyo ivuga ku byerekeye umwuka utari mwiza ukomeje kugaragara hagati ya bimwe muri ibyo bihugu. Icyakora mu ijambo rigufi Perezida Paul Kagame yavuze yakira ubuyobozi bw’uwo muryango, yavuze ko badashobora kwemera ko wasubira inyuma mu gihe wari utangiye gutera imbere.

Itangazo risoza iyi nama kandi ryavuze ko bakiriye raporo y’umuhuza mu biganiro bihuza abarundi, bwana Benjamin Mkapa, banongera gusaba ibihugu bigize uyu muryango gutanga ku gihe umusanzu w’amafaranga bisabwa, kugirango byirinde kudindiza imirimo yawo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG