Uko wahagera

Perezida Kagame Yatangaje ko Azahangana n'Abapfobya Amateka y'u Rwanda


Perezida Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame
Perezida Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda arasaba Abanyarwanda kutagira ubwoba bwo guhangana nabo avuga ko bapfobya amateka y’igihugu mu gihe nabo batagira isoni zo kubikora. Yabivugiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhango wabanjirijwe no kunamira no gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho Perezida Paul Kagame n'umufasha we banashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga 250,000 y'inzirakarengane zishwe mu 1994..

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri, bityo ko Abanyarwanda badakwiye guterwa isoni no guhangana n’abayahakana. Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi, anashimingira ko kuri ubu Abaturarwanda bunze ubumwe kurenza ibindi bihe byose byabayeho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kugeza ubu hari abakirwana no kwemera kuyita Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko iki kibazo cy’inyito cyatangiyemuri 1994, ubwo hari ibihugu bimwe byanze kuyita Jenoside. Yagaragaje ko kugeza ubu hakiri igihugu kimwe cyangwabibiribyarahiye kudakoresha inyito Jenoside yakorewe Abatutsi “ nk’uko byari byaranze kwemera ko ari jenoside mu mwaka wa 1994.

Ibyo bihugu umukuru w'u Rwanda ashobora kuba avuga ni Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z'Amerika byanze gushyigikira umwanzuro w'umuryango w'abibumbye wahinduraga inyito ya Jenoside mu 2020. Kuri perezida Kagame ngo biratangaje ukuntu amateka yongeye kwisubiramo .

Avuga ku mateka ya Jenoside, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Jean-Damascène Bizimana, we yagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye, ikanigishwa kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bizimana yavuze ko umuryango w’abibumbye wemeye kumugaragaro mu mwaka wa 2004, ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi,.

Umuyobozi wa CNLG yatangaje ko muri 2014 inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yari yashimangiye icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka, ibyemezo nk’ibi bikaba byaraciye intege abayipfobya.

Ibikorwa byo kwibuka byatangijwe kuri uyu wa gatatu bizasozwa tariki ya 13. Kuri iyi nshuro ibikorwa byose bizajya biba hifashishijwe itangazamakuru, kuko gahunda zo guhuza abantu benshi zitagishoboka kubera COVID-19.

Ibikorwa byo Kwibuka27 birakomeje kandi hirya no hino mu bihugu bitandukanye hakoreshwa uburyo bw'ikoranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG