Perezida Biden yahagurutse uyu munsi kuwa gatatu yerekeza mu Bwongereza mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu mahanga kuva agiye ku butegetsi.
Muri urwo ruzinduko rw’iminsi umunani, ari mu butumwa bwo kuvugurura umubano hagati y’ibihugu bituriye inyanja y’Atlantika. Ni umubano wajemo igitotsi ku buyobozi bwa Trump yasimbuye.
Ni uruzinduko rubonwa nk’ikigeragezo cya demokrasi mu bushobozi bwa perezida bwo gutunganya no gusana umubano n’ibihugu bikomeye by’incuti bitishimiye imisoro yashyizweho n’uwari Perezida w’Amerika, Donald Trump wanakuye igihugu mu masezerano mpuzamahanga.
Mu nama azagirana na perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin kw’italiki ya 16 y’uku kwezi kwa gatandatu i Geneve, mu Busuwisi, bizamuha amahirwe yo kugaragariza imbonankubone Perezida Putin, impungenge z’Amerika, ku bitero by’Uburusiya kuri Ukraine hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye.
Perezida Joe Biden, azatangirira uruzinduko mu mujyi wa St. Ives, i Cornwall, aho azaba ari mu nama y’itsinda G7. Iyo nama byitezwe ko izibanda kuri diplomasi mu bijyanye n’inkingo, ubuhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’ingamba zo gusana ibikorwa remezo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Abategetsi b’Amerika babona ibyo bikorwa nk’inzira yo kugabanya ijambo ry’Ubushinwa burushaho kuvuga rikijyana.
Muri urwo ruzindo, Perezida Biden azanabonana n’abayobozi barimo minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson ejo kuwa kane. Biteganijwe kandi ko azabonana n’umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza nyuma y’inama ya G7.
Nyuma y’iminsi itatu y’inama ya G7, Biden hamwe na madamu we Jill, bazasura umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth. Biden yaherukaga kubonana n’umwamikazi mu mwaka w’1982.
Nyuma, Biden azajya i Buruseli mu biganiro n’abayobozi b’umuryango wa OTAN n’ab’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi. Kuri gahunda byitezwe ko bazibanda ku gihugu cy’Uburusiya, Ubushinwa, hakanasuzumwa uburyo ibihugu bihuriye mu muryango wa OTAN byarushaho gutanga umusanzu mu gikorwa bahuriyeho cyo gutabarana.
Facebook Forum