Uko wahagera

Perezida Felix Tshisekedi Yiyemeje Gukomeza Ubufatanye n'Ubushinwa


Prezida wa RDC Félix Tshisekedi (D) na mugenzi we w'Ubushinwa Xi Jinping mu Bushinwa, kw'itariki ya 26/05/2023
Prezida wa RDC Félix Tshisekedi (D) na mugenzi we w'Ubushinwa Xi Jinping mu Bushinwa, kw'itariki ya 26/05/2023

Ejo kuwa gatanu, Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi yakoreye urugendo rw’akazi mu Bushinwa. Tshisekedi yabonanye na mugenzi we Xi Jinping bashimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Aba bategetsi bombi bahuriye i Beijing. Ni rwo rugendo rwa mbere perezida wa Kongo agiriye mu Bushinwa. Itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, ryavugaga ko uguhura kwa Tshisekedi na Jinping kugamije gushimanira ubufatanye. Biteganijwe kandi ko habaho ivugurura ry’amasezerano yakozwe ajyanye n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Ubushinwa ni cyo gihugu cya mbere gishora imari nyinshi muri Kongo, aho bwungukira cyane mu icukurwa ry’amabuye y’agaciro. Muri aya masezerano aza kuganirwaho, biteganijwe ko Tshisekedi aza kugaruka ku masezerano yo ku gihe cya Perezida Joseph Kabila wamubanjirije.

Ministiri w’intebe w’Ubushinwa nawe wahuye na Tshisekedi yamwijeje ko ubufatanye bw’ibihugu byabo byombi uzagera ku iterambere rirambye kandi abaturage nabo bakabyungukiramo. Kongo ni cyo gihugu gikungahaye ku mabuye ya Kopa, Uraniyumu na Kobaliti yoherezwa hanze gukorwamo za bateri, ariko ni nacyo gihugu kiguma kuba mu bihugu biri mu bikennye ku isi.

Perezida Tshisekedi ni we mu perezida wo muri Afurika ukoreye urugendo mu Bushinwa muri ibi byumweru bike bishize nyuma y’abandi bategetsi bo ku mugabane w’Afurika barimo abo muri Siyera Lewone, Eritereya, Etiyopiya na Gabo. AFP

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG