Uko wahagera

Perezida Biden Yashyizeho Ingamba zo Gukumira Urugomo Rukoreshejwe Intwaro


Kuri uyu wa kane Perezida Joe Biden hamwe na ministri w’ubutabera Merrick Garland baravuga ku ngamba nshya zashyizweho mu rwego rwo kurangiza ikibazo cy'urugomo rukoreshejwe intwaro hano muri Amerika.

Muri iki gikorwa, abategetsi bombi baragaruka ku itegeko ryashyizweho na ministeri y'ubutabera ishami rigenga imikoreshereze y’intwaro aho rivuga ko hari izigomba guhagarikwa cyane cyane izidafite nimero ziziranga ku buryo bigora cyane abashinzwe umutekano kumenya igihe zakoreshejwe mu gukora ibyaha.

Minisiteri y’ubutabera irateganya kandi gushyiraho ikitegererezo cy’amategeko nshingirwaho, aha abaturage n’abashinzwe umutekano, ubushobozi bwo gutanga ikirego mu rukiko, gikumira mu buryo bw’agateganyo, kutatunga imbunda, umuntu wese waba ukekwa ko ashobora kwigirira nabi, cyangwa undi wese. Iri tegeko kandi rigamije no guha, za Leta ubwazo, uburenganzira bwo gushyiraho amategeko agenga ibyo gutunga imbunda.

Mu gushimangira izi ngamba nsyha kandi haraza gushyirwaho gahunda yo kujya hakorwa raporo y’umwaka ireba icuruzwa ry’intwaro, hamwe n’ibikorwa byo kugoboka abahohotewe.

Iyi gahunda yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’izi ngamba, ije nyuma y’ubwicanyi buherutse guhitana abantu icumi muri Leta ya Colorado aho bari mw’iduka ricuriza ibiribwa, n’abandi umunani biciwe mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Jeworijiya.

Ibitero nk’ibi birasaba ko habaho ibiganiro mpaka ku kibazo cyo kugenzura imbunda muri Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG