Uko wahagera

Perezida Alpha Conde wa Gineya Yarahiriye Manda ya Gatatu.


Perezida Alpha Conde wa Gineya (ibumoso) arahirira kuyobora manda ya gatatu
Perezida Alpha Conde wa Gineya (ibumoso) arahirira kuyobora manda ya gatatu

Mu ijambo rye, perezida wa Gineya yavuze ko azategeka mu buryo butandukanye na manda ze ebyiri za mbere.

Alpha Conde, umukambwe w'imyaka 82 y'amavuko, yarahiriye imbere y'urukiko rurinda iremezo ry'itegeko nshinga. Abakuru b'ibihugu by'Afrika bagera kuri 12 bari muri uwo muhango i Conakry. Manda ye izamara imyaka itandatu

Umutekano wari ukaze cyane mu murwa mukuru wa Gineya. Nta nyoni yatambaga mu mihanda mu gihe Perezida Conde yarimo arahira. Guverinoma yari yatanze umunsi w'ikiruhuko, kandi n'abatavuga rumwe na leta bibumbiye mu rugaga rwitwa FNDC bari basabye abaturage kwigumira mu rugo byo kwerekana ko batishimye. FNDC bivuze Front National pour la Défense de la Démocratie. Irimo imitwe ya politiki, amasendika, na sosiyete sivili. Ni bo bari ku isonga mu bikorwa byo kurwanya manda ya gatatu y'Alpha Conde.

Mu ijambo rye, perezida wa Guinea yavuze ko azategeka mu buryo butandukanye na manda ze ebyiri za mbere. Yatangaje ko azarwanya ruswa yivuye inyuma, asaba abaturage be "kwibagirwa ibibatanya, komora ibikomere, guharanira ubumwe n'amahoro, no kugira icyizere ko ibihe biri imbere bizaba byiza."

Kuvugurura itegeko nshinga mu kwezi kwa cumi gushize n'amatora yakuriyeho byabayemo imvururu zaguyemo abantu barenga ijana.

Cellou Dalein Diallo, wigeze kuba minisitiri w'intebe, kandida w'abatavuga rumwe na Conde avuga ko atazigera yemera intsinzi ya Perezida Conde. Amurega ko yakoreye kudeta itegeko nshinga, ko yamwibye amajwi kandi ari we watsinze amatora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG