Uko wahagera

Papa Fransisko Arasaba ko Urukingo rwa virusi ya Corona Rugera Kuri bose


Papa Fransisiko
Papa Fransisiko

Mu butumwa bwe bwa Noheli, Papa Fransisko yavuze ko abatishoboye, abanyantege nke, abarwayi, abadafite akazi n'abari mu zindi ngorane nyinshi zitandukanye, ari bo ba mbere bakwiye kubona urukingo.

Yagize, ati: "Muri ibi bihe bidasanzwe mu mateka, kubera ibibazo byugarije ibidukikije, ubusumbane bukabije hagati y'abakize n'abakennye, n'icyorezo cya virusi ya Corona, turakeneranye twese nk'abavandimwe. Ubuvandimwe nyabwo koko, burenze ubw'umuryango, ubwoko, idini, ururimi cyangwa umuco. Ni ko bikwiye no hagati y'ibihugu."

Mu butumwa bwe kandi, umushumba wa Kiliziya Gatulika yasabiye n'abana batagira ingano bari mu bibazo by'intambara ku isi yose, by'umwihariko muri Siriya, Iraki na Yemen.

Kubera icyorezo cya virusi ya Corona, Papa Fransisiko yatangiye ubutumwa bwe imbere muri Basilika ya Mutagatifu Petero, aho kuba nk'uko byari bisanzwe mu idirishya ryayo riba rireba imbaga y'abantu baba bateraniye ku rubuga runini rwitiriwe Mutagatifu Petero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG