Uko wahagera

Papa Fransisko Arasaba Abategetsi Kongera Imbaraga zo Kurwanya Covid-19


Papa Fransisko
Papa Fransisko

Umushumba wa Kiriziya Gatorika Papa Fransisiko yasabye abakuru b’ibihugu uyu munsi kuwa kane, gukoresha amafaranga yateganyirijwe intwaro, bagahangana n’ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora ku buryo urukingo rugera ku bakene no ku bihugu bitishoboye.

Mu butumwa bwa Kiriziya Gatorika ku munsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, wizihizwa taliki ya 1 y’ukwezi kwa mbere, Papa Fransisiko yanongeye gusaba ishyirwaho ry’ikigega rusange, amafaranga yashyirwaga mu ntwaro agakoreshwa mu gufasha kurwanya ubukene.

Ubutumwa bw’uyu mwaka bufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuco wo kwita ku bandi nk’inzira y’amahoro”. Ni ubutumwa bwohererezwa abakuru b’ibihugu, aba za guverinema, imiryango mpuzamahanga n’andi madini.

Papa Fransisiko yagize ati: “Hari umutungo ungana iki ushyirwa mu ntwaro, by’umwihariko iza Nikleyeri, kandi washoboraga gukoreshwa mu bindi bikorwa byihutirwa nko gukora ku buryo buri muntu wese agira umutekano, guteza imbere amahoro n’ikiremwa muntu muri rusange, kurwanya ubukene no kwita ku barwayi”.

Yongeyeho ati: “Ibibazo byugarije isi nk’icyorezo cya COVID-19 hamwe n’ihindagurika ry’ibihe, byatumye ibibazo byose byari bisanzwe birushaho kujya ahagaragara”.

Yashimye abakozi bo mu buvuzi n’abandi baza imbere mu bikorwa bitandukanye, kandi ubuzima bwabo bushobora guhura n’ingaruka, bafasha abarwayi bafite virusi ya corona, by’umwihariko abasize ubuzima muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.

Yagize ati: “Imbere y’icyorezo, twabonye ko twese turi mu bwato bumwe, twese ubuzima bwacu bworoshye, kandi ko byaduhungabanyije, ariko kandi byanatweretse ko ari ngombwa kandi bikenewe ko twese dusenyera ku mugozi umwe”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG