Uko wahagera

Papa Fransisiko Araganira n'Abanyamadini muri Shipure Ikibazo cy'Abimukira


Umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko yageze mu kirwa cya Shipure. Aho azavugana n’amadini atandukanye bibanda ku kibazo cy’abimukira bajya mu Burayi.

Papa Fransisiko uzajya mu Bugereki kuwa gatandatu, kuri gahunda ye harimo kubonana na perezida wa Shipure kuri uyu wa kane n’umuyobozi wa kiriziya ya Maronite. Ejo kuwa gatanu arateganya gusoma misa hanze muri sitade, noneho nyuma akazagirana isengesho n’abimukira kuri kiriziya y’abagatorika mu murwa mukuru Larnaca, utavugwaho rumwe.

Papa Fransisiko yabwiye abanyamakuru ari mu ndege, ati: “Ruzaba urugendo rwiza cyakora hari aho tuzakora ku bikomere. Nizeye ko twese tuzabasha gukusanya ubutumwa butugeraho”.

Abana bazunguzaga amabendera ya Repuburika ya Shipure na Vatikani, bakiriye papa Fransisko ku kibuga cy’indege i Larnaca, hamwe n’abana batatu b’abakobwa bambaye amakanzu aranga umuco w’igihugu, bamuhaye indambyo.

Shipure, igihugu giherereye mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, kivuga ko cyugarijwe n’ibibazo by’abimukira batagira impapuro, baba abari ku rubibi cyangwa abaza mu mato baturutse mu bihugu bituranyi byo mu burasirazuba bw’isi.

Papa Fransisiko warahiriye kurengera abimukira n’impunzi ubwo yajyaga ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Kiriziya Gatorika, yashakishije uburyo abimukira 50 bazajyanwa mu Butaliyani nyuma y’uruzinduko rwe muri iki cyumweru. Papa Benedigito yasimbuye, yari yasuye Repuburika ya Shipure mu mwaka wa 2010.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG