Uko wahagera

OTAN Iraganira ku Myitwarire y'Uburusiya muri Iki Gihe


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, na none ari i Buruseli bwa kabiri mu byumweru bitatu mu biganiro by'umuryango w'ubutabarane wa gisilikali OTAN. Nk'ubushize, Uburusiya na none ni kimwe mu biri ku murongo wa mbere w'ibyo bavugaho.

Muri iki gihe, Uburusiya burimo gushyira abasilikali benshi ku mipaka na Ukraine. Ukraine ivuga ko Uburusiya bushaka kuyishotora kugirango barwane. Biteye impungenge Leta zunze ubumwe z'Amerika n'ibindi bihugu bya OTAN.

Usibye abategetsi b'ibi bihugu, minisitiri Blinken agomba guhurira i Buruseli na mugenzi we w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba. Ukraine ntiri muri OTAN, ariko yatangiye gutera intambwe za mbere zo kwinjiramo.

Ingingo ya gatanu y'amasezerano y'uyu muryango avuga ko bose baba batewe iyo umwe mu bawugize atewe. Ni ukuvuga ko bose bagomba gufatanya kurwanya uteye.

I Buruseli kandi, Antony Blinken arahurirayo na mugenzi we Lloy Austin, minisitiri w'ingabo wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, ukubutse mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye birimo Ubudage. Yahatangarije ko Leta zunze ubumwe z'Amerika yakuyeho icyemezo uwari umukuru w'igihugu Donald Trump yari yarafashe cyo gukurayo abasilikili b'Amerika ibihumbi 12, ahubwo ko Amerika igiye koherezaho abasilikali b'inyongera 500 muri iyi minsi. Leta zunze ubumwe z'Amerika isanzwe ifite abasilikali ibihumbi 36 mu Budage bahorayo.

Ku italiki ya 23 y'ukwezi gushize, nabwo Blinken yari i Buruseli mu nama ya OTAN nayo mu byo yigagaho harimo Uburusiya, bwigarurira intara ya Crimée, yo mu burasirazuba bw'igihugu cya Ukraine, mu 2014.

Uyu munsi, minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Ryabkov, yihanangirije Leta zunze ubumwe z'Amerika ngo amato yayo y'intambara ntazegera Crimée, "ku neza yayo" nk'uko yabivuze. Aha aravuga amato abiri y'intambara abiri ari mu nzira yerekeza mu Nyanja y'Umukara, Mer Noire. Crimée ituriye iyi nyanja, kandi ni nayo icumbikiye icyicaro gikuru cy'umutwe w'ingabo z'Uburusiya zirwanira mu mazi zishinzwe Inyanja y'Umukara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG