Uko wahagera

Ostraliya Yatangiye Kudohora kuri Gahunda ya 'Guma mu Rugo'


Abakozi b'inzego z'ubuvuzi muri Ostraliya bapima Virusi ya Corona ku bagenzi bahita.
Abakozi b'inzego z'ubuvuzi muri Ostraliya bapima Virusi ya Corona ku bagenzi bahita.

Ostraliya yafunguye mipaka hagati ya leta ebyiri, Victoria na New South Wales, yari yafunzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Imipaka hagati y’izo leta ebyiri zituwe cyane muri Ostraliya yashyize irafungurwa nyuma y’amezi hafi atanu hashyizweho ingamba zo kurwanya COVID-19. Leta ya Victoria yabashije guhagarika icyiciro cya kabiri cy’ubwandu kandi ubu noneho imigenderanire na leta ya New South Wales bituranye iremewe.

Byari ibyishimo ubwo imipaka yongeraga gufungurwa hagati y’izo leta zombi. Nyuma y’iminsi 135, imiryango yari yatandukanye n’ibikorwa by’ubucuruzi byahagaritswe.

Imodoka zari zitonze umurongo ijoro ryose, ubwo ingamba zo gutembera zari zimaze gukurwaho kuri leta ya New South Wales ku gice cy’amajyepfo gituranye na leta ya Victoria. Iyi Leta yabashije guhagarika ubwandu bwari bwongeye kwaduka bikaba byaratumye umujyi wa Melbourne uba mu bihe bya guma mu rugo by’igihe kirekire cyane birengeje ahandi kw’isi.

Abategetsi uyu munsi kuwa mbere bavuze ko iminsi 24 yarangiye nta bwandu bwemejwe kandi ko hari umuntu umwe rukumbi ukirwaye COVID-19. Abaturage ntibagisabwe kwambara udupfukamurwa hanze, kandi bemerewe guterana ari umubare munini. Ubu ubunywero n’uburiro byemerewe kwakira ababigana.

Minisitiri w’intebe wa New South Wales, Gladys Berejiklian, yavuze ko igihe kigeze ngo igihugu cyose gifungure imiryango.

Ariko asaba abaturage ba New South Wales n’aba Ostraliya muri rusange kutirara kuko batamenya aho iki cyorezo cyihishe, akanabahamarira gukurikiza amabwiriza yose yashyizweho.

Abategetsi ba New South Wales barifunza inkunga idasanzwe kugira ngo abanyeshuri b’abanyamahanga babashe kugaruka muri za kaminuza za Ostraliya. Abenshi ntibabashije gukora ingendo kuva mu kwezi kwa gatatu, ubwo imipaka mpuzamahanga yafungwaga. Cyakora leta ya New South Wales irashaka ko abanyeshuri b’abanyamahanga bagera ku 2 000 bagaruka buri cyumweru. Bazabanza kujya mu kato gategetswe k’iminsi 14 mw’ihoteri yabigenewe.

Guverinema y’igihugu cyose cyakora, ivuga ko amahirwe ya mbere agomba guhabwa banya-Ostaliya kugira ngo bagaruke iwabo. Kuri ubu, buri cyumweru, abaturage bayo 6,000 n’abafite uburenganzira bwo gutura, nibo bemerewe gusubira mu gihugu.

Ostraliya yabaruwemo abantu barenga 27 800 banduye virusi ya corona kuva icyorezo gitangiye. Abarenga 900 barapfuye, hakurikijwe imibare itangazwa n’ikigo Johns Hopkins gikora ubushakashatsi kuri Virusi ya Corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG