Uko wahagera

ONU Yatanze Miliyoni 40 z’Amadolari yo Kurwanya Ebola muri DRC


ONU yatanze miliyoni 40 z’amadolari yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Ebola no gufasha mu bindi bibazo by’ubuzima byihutirwa muri Repuburika ya demokarasi ya Congo.

Congo ihanganye n’uruvangitirane rw’indwara, harimo icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo byugarije ikiremwa muntu kandi nta nkunga ihagiye y’amahanga igihugu gifite.

Ebola yongeye kwaduka i Mbandaka mu ntara ya Equateur muri Congo, mu cyumweru gishize, bituma icyizere cyo kuba noneho bari bagiye gusezerera iyi ndwara mu gihugu kiyoyoka.

Abantu barenga 2 200 bahitanywe n’icyo cyorezo cyatangiriye mu burasirazuba bw’intara ya Ituri, muri Kivu y’ amajyaruguru n’iy’amajyepfo, mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2018.

Hagati aho, inkunga y’amahanga mu bikorwa by’ubutabazi muri Congo yabaye nk’igitonyanga mu Nyanja. ONU ifite icyizere cyakora ko izo miliyoni 40 z’amadolari yongeyemo mu kurwanya Ebola no guhangana n’ibindi bibazo by’ubuzima byugarije ikiremwa muntu mu gihugu, zizatuma abaterankunga barushaho gutanga batizigamye.

Kugeza ubu, ONU yabonye 13 kw’ijana gusa bya miliyari 2 z’amadolari yari yasabye. Ibiro bya ONU bihuza ibikorwa by’ubutabazi, bigaragaza ko Congo ihanganye n’urusobekerane rw’ibibazo by’ubuzima harimo iseru, Ebola, byaje kwiyongeraho COVID-19, n’ibibazo birimo inzara n’imilire mibi mu bana.

Bikavuga ko indwara ya COVID-19 yateje ibibazo by’ingutu byerekeye ubukungu kw’isi. Ariko ko nta watsinda urugamba kuri virusi ya corona ibihugu byose hamwe bitarutsinze.

Ibyo biro bivuga ko hadatanzwe amafaranga yo kwita kuri ibyo bibazo byose icyarimwe, byazagira ingaruka nyinshi kandi zikomeye.

Amafaranga yashyizwe mu kigega cy’ibihe bikomeye, afasha mu bikora by’ubuzima muri Congo kubarokotse Ebola. Anafasha gucungira hafi ibyo byorezo no kubasha gutanga igisubizo cyihuse. Anakoreshwa mu gutanga ibiribwa n’amacumbi, amazi n’ibindi bya ngombwa by’isuku, harimo n’ingamba zo gukumira COVID-19.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG