Uko wahagera

ONU n'Amerika Byamaganye Abateze Igisasu Cyahitanye 50 Muri Afuganistani


Igisasu gikomeye cyo mu bwoko bwa bombe cyaraye giturikiye hafi y'ishuli ry'abakobwa i Kabul mu murwa mukuru w'Afuganistani, gihitana abantu 50 gikomeretsa abarenga 100. Icyo gisasu cyaturikiye mu rusisiro rw'ahitwa Dasht-e-Barchi rutuwe cyane n'Abashi’ite.

Umuvugizi wa ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu muri Afuganistani, Tariq Arian yavuze ko abahitanywe n'icyo gisasu biganjemo abanyeshuli bakiri bato.

Ababibonye bavuze ko ibyabaye byateye icyuka kibi mu baturage bagatangira urugomo ku modoka zitwara abarwayi no guhohotera abakora ubutabazi kubera umujinya bari bafitiye ubutegetsi ko bwananiwe kurinda umutekano w'abaturage.

Ntabwo byahise bimenyekana niba iki gisasu cyatezwe mu buryo busanzwe cyangwa cyaturikijwe n'umwiyahuzi acyihambiriyeho. Nta n'uwahise acyiyitirira.

Umuvugizi w'umutwe w'Abatalibani yavuze ko uwo mutwe nta ruhare ubifitemo avuga ko bamaganye ibitero bikorwa ku baturage b'abasivili muri Afuganistani.

Stephane Dujarric, umuvugizi w'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yamaganye icyo gitero avuga ko "abakoze iki cyaha cy'ubunyamaswa bagomba kubiryozwa"

Umusigire w'Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Afuganistani, Ross Wilson, yamaganye iki gitero. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko abagabye iki gitero ku bana b'Abanyafuganistani bashoje intambara ku hazaza h'igihugu kandi badakwiriye kubabarirwa. Yavuze ko yihanganishije imiryango y'abapfushije ababo muri icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG