Uko wahagera

ONU Iratabariza Abakuwe mu Byabo muri Yemeni


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR, riravuga ko abantu babarirwa mu bihumbi bataye ibyabo imbere mu majyaruguru ya Yemeni, babayeho mu buryo buteye agahinda kandi ko ahanini bashobora no gupfa.

Imirwano yabaye urudaca hagati y’Abahouti barwanya ubutegetsi n’ingabo za guverinema ya Yemeni, barwanira kugenzura umujyi wa Marib, irimo kuremerera abaturage b’abasivili.

Mw’isesengura HCR iherutse gukora, yasanze abantu hafi 190,000 bateshejwe ibyabo, bacumbikiwe ahantu bacucikiranye kandi hatari ibyangombwa by’ibanze. Umuvugizi wa HCR, Aikaterini Kitidi, avuga ko amazi meza, amazu y'ubwiherero, umuriro w’amashanyarazi n’ibigo by’ubuzima ari mbarwa.

Mu myaka irenga itandatu, ubushyamirane hagati y'abasivili bwakuye abantu bagera muri miliyoni esheshatu mu ngo zabo. Mu mujyi wa Marib no mu bice biwegereye ni ho bacumbitse.

Kitidi avuga ko ubushyamirane bukoreshwamo imbunda, ibisasu birasirwa mu kirere n’ibitero by’indege, muri ako karere karimo umutekano muke, bwakuye abantu hafi 24 000 mu byabo muri uyu mwaka.

Avuga ko bashakiye ahantu haba hari umutekano mu bice by’umujyi kandi ko hari n’ahantu 150 bagiye gutura mu buryo butazwi. Yongeraho ko aho hantu abo bantu bari bamerewe nabi, bacucitse kandi ko nta n’ubufasha bahabwa.

HCR, irahamagarira impande ziri mu ntambara, kureka imfashanyo ikabasha kugera aho abo bantu bari, ikarengera ubuzima bwabo.

ONU iravuga ko Yemeni, aho abantu bagera muri miliyoni eshanu bashobora kwica n’inzara, ari igihugu kirushije ibindi kw’isi, ibibazo byugarije ikiremwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG