Uko wahagera

ONU Irasabira Abimukira Guhabwa Vuba Inkingo za Covid -19


Antonio Vitorino uyobora ishami rya ONU ryita ku bimukira
Antonio Vitorino uyobora ishami rya ONU ryita ku bimukira

Abimukira bagezweho n’ingaruka za virusi ya corona, bararwaye, batakaje imirimo, baheze mu bihugu bagiyemo. Ishami rya ONU ryita ku bimukira rivuga ko nabo bagombye gushyirwa mu bazahabwa urukingo rwa COVID-19, indwara iterwa n’iyo virusi.

Umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU ryita ku bimukira OIM, Antonio Vitorino, yabivuze kuri iyi taliki ya 18 y’ukwezi kwa 12, umunsi mpuzamahanga wahariwe abimukira.

Ni igihe cyo kwibuka uruhare rwa bo mu bihugu bagiye guturamo n’uburenganzira bwabo, bwo gushaka ubuzima burushijeho kuba bwiza nk’uko OIM ibivuga.

Umuyobozi w’uyu muryango avuga ko abimukira bagomba kubarirwa mubazahabwa urukingo rwa COVID-19 muri gahunda z’ibihugu babamo. Mu gihe bimwe mu bihugu bikize byemeje inkingo za COVID-19 kandi zatangiye guhabwa abaturage babyo, Vitorino avuga ko abimukira batangombye gusigazwa inyuma.

Agira ati: “Ni inshingano za guverinema gukora ku buryo abari ku butaka bwazo bose, baba abene gihugu, baba abimukira nta kureba niba bahari mu buryo bwemewe n’amategeko, ko urukingo rubageraho. Kubera ko mu by’ukuri, icyorezo cyatweretse ko ntawe uzagira umutekano, kugeza igihe twese tuzaba tuwufite”.

Icyorezo cya virusi ya corona cyakoze ku bantu kw’isi hose, barimo n’abimukira benshi. Kw’isi hose hari miliyoni zigera kuri 272 z’abimukira.

Hafi icya kabiri cyabo ni abagore. ONU ifata umwimukira nk’umuntu wese wahinduye igihugu, nta kureba impamvu. Cyakora abenshi ni ababa bagiye gushaka imibereho irushijeho kuba myiza mu bijyanye n’ubukungu.

OIM ivuga ko Ubuhinde aribwo bufite abantu benshi baba mu bindi bihugu nk’abimukira. Bagize miliyoni zirenga 17. Amerika ikomeje kuba igihugu cya mbere, abimukira bajyamo. Ituwe n’abimukira barenga miliyoni 50.

Miliyoni zigera muri 3 z’abimukira, bahejejwe mu ngo na COVID-19 n’ifungwa ry’imipaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG