Uko wahagera

ONU Irasaba Eritreya Gufungura Umunyamakuru Dawit Isaak Ufunzwe Imyaka 20


Amastinda y'abigaragambya basaba ifungurwa rya Dawit Isaak, umunyamakuru ufungiye muri Eritreya.
Amastinda y'abigaragambya basaba ifungurwa rya Dawit Isaak, umunyamakuru ufungiye muri Eritreya.

Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu biyanye n’uburenganzira bwa muntu zasabye Eritreya guhita irekura byihutirwa umunyamakuru umaze imyaka irenga 20 afunze azira umwuga we.

Uyu izi mpuguke zitabariza, ni Dawit Isaak ufite ubwenegihugu bwa Eritreya na Suwede. Amaze imyaka irenga 20 afunze. Ntiyigeze aburanishwa cyangwa ngo aho afungiye hamenyekane, nk’uko bivugwa n’izi mpuguke.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP ivuga ko nta muntu wo hafi y’uyu munyamakuru uzi aho afungiye, byatumye benshi bakeka ko ashobora kuba atakiriho.

Ubwa nyuma izi ntumwa zivuga ko zumvise amakuru ko akiriho hari mu 2020. Gereza bakeka ko uyu munyamakuru w’imyaka 56 afungiyemo ni iyitwa Eiraeiro, izwi nk’imwe mu zikorerwamo ibikorwa by’iyica rubozo.

Isaak yiyongera ku rutonde rw’abandi banyamakuru, n’abanyapolitike barimo abahoze muri guverinema no mu nteko ishinga amategeko, bafashwe ikivuga mu 2001. Leta iyobowe na Perezida Issaias Afeworki yo ikomeje kuvuga ko uwo munyamakuru n’abandi bafunganye bari babangamiye umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Intumwa nkuru ya ONU ikurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwifashe muri Eritreya, Mary Lawlor avuga ko kuva Isaak yafungwa atarashinjwa icyaha ari cyo cyose cyangwa ngo akandagize ikirenge mu rukiko. Iyi ntumwa yongeraho ko ataravugana na rimwe n’abashinzwe ku mwunganira mu mategeko.

Lawlor akomeza avuga ko uburyo leta ya Eritreya yirengagije kwita no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’uyumunyamakuru bibabaje.

Hagati aho umuryango w’abanyamakuru batangira imipaka Reporters Sans Frontieres uvuga ko umunyamakuru Dawit Isaak na bagenzi be ari bo banyamakuru bafunzwe igihe kirere kuri ubu ku isi yose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG