Uko wahagera

ONU Iramagana Igitero ku Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika


Michelle Bachelet ni komiseri mukuru w'ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu
Michelle Bachelet ni komiseri mukuru w'ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu

Komiseri mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, yamaganye igitero cyagabwe kuwa gatatu ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika, izwi nka U.S. Capitol. Yavuze ko ari ukwibasira ubwisanzure bwa demokarasi kandi ahamagarira iperereza ricukumbuye ku byabaye.

Bachelet yamaganira icyo gitero ku bayobozi b’abanyapolitiki bagoreka ukuri babigambiriye kandi bashishikariza urugomo n’urwango. Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, yavuze ko ibyo bavuga ko amajwi yibwe mw’itora, ari bumwe mu buryo bwo gusuzuguza inzira ya politiki muri Amerika.

Shamdasani avuga ko ari ibyo kwishimira, kubona ibyo bikorwa bitarageze ku ntego. Ariko avuga ko ingaruka za byo zisenya, zinahungabanya inzira ya demokarasi, ari ibintu bibabaje.

Shamdasani avuga ko urugomo ku bitangazamakuru rwakongejwe n’imvugo yumvikanisha ko abanyamakuru ari abanzi ba rubanda. Akongeraho ko hagaragaye ibimenyetso by’uko abazungu bari hejuru y’abandi, byari byitwajwe n’abagabye igitero mu nzu Congress y’Amerika ikoreramo, ko ari ibintu bibabaje cyane. Akavuga ko komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, yamagana ibyo bimenyetso byerekana urwango rushingiye ku moko, kandi ko ahamagarira abayobozi bose b’abanyapolitiki, kubyamagana nabo. Avuga kuba umupolisi n’abandi bantu bane barahasize ubuzima ari ibintu bibabaje, agasaba ko hakorwa iperereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG