Uko wahagera

ONU Ifite Intego yo Kugabanya Impfu Zituruka ku Mpanuka zo mu Mihanda


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryatangiye gahunda yo kugabanyaho icya kabiri, miliyoni z’impanuka zo mu muhanda bitarenze umwaka wa 2030.

Ibi bije nyuma y’uko mu kwezi kwa munani 2020, Inama rusange y’Umuryango w’Abibumye, yemeje igikorwa kizamara imyaka icumi, kijyanye n’umutekano mu muhanda.

Abantu barenga miliyoni 50 bapfuye bazize impanduka zo ku muhanda kuva imodoka ihimbwe na rwiyemezamirimo w’umudage, Karl Benz mu mwaka w’1886. OMS ivuga ko ibikomere bituruka ku mpanuka zo ku muhanda, aribyo biza imbere mu biteza impfu nyinshi kw’isi mu bana n’abantu bakiri bato, bafite hagati y’imyaka 5 na 29. OMS ivuga ko inyinshi muri izo mpfu n’ibikomere bishobora kwirindwa.

Iri shami rya ONU ryita ku buzima, rivuga ko impanuka zo mu mihinda zica abantu barenga 3500 buri munsi. OMS ikongeraho impfu zibarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 na miliyoni 50 bakomereka, buri mwaka. ONU ikaba ifite umugambi wo kugabanya izo mpfu n’ibikomere ho, byibura icya kabiri ku myaka icumi iri imbere, bitarenze umwaka wa 2030.

Ivuga ko mu buryo bumwe bushobora kwifashishwa, harimo kurushaho kugenza amaguru, gukoresha amagare, no gukoresha imodoka zitwara abagenzi. Yongeraho no guha urubyiruko uruhare runini ndetse n’abikorera ku giti cyabo, bakitwararika umutekano w’imodoka bakora.

OMS ivuga ko nyirabayazana y’impanuka, ahanini ari umubare munini w’imodoka zishaje, ibihugu bikize bijugunya mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ikanavuga ko ari imodoka ibyo bihugu biba bitagishaka, zitujuje ubuziranenge mu bijyanye n’umutekano, kandi zangiza ibidukikije. ONU igasanga, gushyiraho amategeko ku modoka zishaje zigurishwa mu mahanga n’ayo kuzitumiza ku rundi ruhande, ari kimwe mu bintu bikomeye byafasha kuvugurura umutekano wo mu mihanda.

OMS iburira ko, ibintu bigumye uko biri ubu, hazapfa miliyoni 13 z’abantu, abandi miliyoni 500 bagakomereka, muri iyi myaka icumi itaha.

(VOA)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG