Uko wahagera

OMS: Virusi ya Corona Irashobora Gutera Ibibazo vyo mu Mutwe


Bamwe mu baganga mu bikorwa vyo kuvura abarwayi ba Covid-19
Bamwe mu baganga mu bikorwa vyo kuvura abarwayi ba Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryavuze ko virusi ya Corona ishobora gutera ibibazo byo mu mutwe bishobora kumara igihe kirekire, mu gihe impuguke n’abayobozi basabye ko hashyirwaho ingamba zafasha abantu kugabanya guhangayikishwa n’iyi virusi.

Mu gutangira inama y’iminsi ibiri ihuriwemo n’Abaministiri b’ubuzima bo mu bihugu 12 ibera Athenes mu Bugiriki, abayobozi ba OMS batangaje ko ingaruka za virusi ya corona zishobora kugera kuri buri wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Zimwe mu mpamvu zagarutsweho n’aba bayobozi, ni uko ibi bibazo bishobora guterwa ahanini no guhangayikishwa no kwandura iyi virusi, ibibazo byo mu mutwe bishobora guterwa no guhora abantu bigunze kandi bitaza abanda. Ikindi, hakaziramo n’ibibazo byo guhangayika kubera kubura utuzi, kutagira amafaranga yo gukoresha mu byo umuntu akenera, no kudasabana.

Abayobozi ba OMS bumvikanishije kandi ko ingaruka zatewe n’iki cyorezo zishobora kuzaba I’igihe kirekire. Umuyobozi w’iri shami rya OMS ku mugabane w’Uburayi, Hans Kluge, yavuze ko ibibazo byo mu mutwe byafatwa nk’ikibazo cy’ibanze ku burenganzira bwa muntu, aho yumvikanye ashimangira ko iyi virusi yagize ingaruka zikomeye ku buzima ndetse yahungabanije isi yose. OMS yasabye ko serivisi zo mu nzego z’ubuzima zakwitabwaho cyane, hakanozwa n’uburyo bwo kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG