Uko wahagera

OMS Irashishikariza Imyitozo Ngorora Mubiri 


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, rirashishikariza abantu kuticara hamwe, ahubwo bakagendagenda kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

OMS ivuga ko imyitozo ituma umubiri ukora, ishobora kurengera ubuzima bw’abantu bagera kuri miliyoni eshanu ku mwaka.

Iyi myitozo ishami rya ONU ryita ku buzima rivuga ko ishobora guhagarika impfu z’abantu bagera muri miliyoni eshanu kandi ko ishobora kugabanya ibyago byo kugira ibibazo by’umutima, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri na kanseri, ikanagabanya ibibazo byo mu bwonko nk’indwara ya Alzheimer itera kwibagirwa.

Imibare itangazwa na OMS yerekana ko umuntu umwe mu bantu bane bakuze, na 80 kw’ijana by’abangavu n’ingimbi badakora imyitozo y’umubiri ihagije. Inagaragaza kandi ko abagore n’abakobwa ahanini bakora imyitozo mike ugereranyije n’abagabo hamwe n’abahungu. Ibi, iri shami rya ONU rivuga ko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu no ku bukungu kw’isi.

OMS isanga kw’isi, iyo iyi myitozo ititaweho bitwara ku kigereranyo miliyoni 45 z’amadolari mu kwita ku buzima, hakiyongeraho miliyari 14 z’amadolari zitakara mu gihe abantu barwaye batabasha kugira icyo bakora.

Umuyobozi muri OMS ushinzwe gutsura ibijyanye n’ubuzima, Ruediger Krech, avuga ko nta kirarenga, ko igihe cyose umuntu ashobora gukoresha umubiri ibyitozo. Akavuga ko ibyo birimo kugenda n’amaguru, kw’igare, kubyina, gukora imirimo yo mu rugo, cyangwa iyo mu mirima. Ibi byose birinda ingaruka zituruka ku kwicara igihe kirekire.

OMS ishishikariza buri wese kutaguma yicaye ahantu hamwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Ishami rya ONU rishinzwe kwita ku buzima risanga “byazabyara ikindi cyorezo cy’ubuzima bufite umuze mu gihe abantu babaho bicaye ahantu hamwe”.

Amabwiriza mashya ya OMS asaba bantu bakuru gukora ibyitozo y’umubiri igereranyije yamara hagati y’iminota 150 na 300 mu cyumweru n’iminota 60 ku kigereranyo buri munsi ku bana, ingimbi n’abangavu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa ngorora mubiri muri OMS, Fiona Bull, avuga ko izo ngamba zashyiriweho guhangana n’ingaruka, kwicara ahantu hamwe bigira ku mubiri w’umuntu, harimo kurwara indwara zitandura nk’iz’umutima.

Amabwiriza ya OMS, anashimangira inyungu ziri mu bikorwa ngorora mubiri ku bantu bafite ubumuga. Itanga inama ku bantu barengeje imyaka 65 y’amavuko mu bijyanye no gukomeza imitsi n’ibindi byabarinda kugwa hato na hato n’ibyabafasha kuvugurura ubuzima bwabo ko imyitozo ari ingenzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG