Uko wahagera

Obama: Nzakoresha Ububasha Perezidansi Ihabwa n'Amategeko


Perezida Barack Obama ageza ijambo ry'umwaka wa 2014 kuri Kongre y'Amerika.
Perezida Barack Obama ageza ijambo ry'umwaka wa 2014 kuri Kongre y'Amerika.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama taliki ya 28 y’ukwa mbere umwaka wa 2014 yagejeje ijambo ku banyamerika, ababwira aho igihugu gihageze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bwana Obama yasobanuye ko n’ubwo yiteguye gukorana na Kongre, ko ateganya gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko, asinya iteka rya perezida, kugirango abanyamerika bagire imibereho myiza.

Perezida Obama yavuze iri jambo, mu gihe igipimo cy’uko abanyamerika bashima ibyo akora kiri mu nsi ya 50 kw’ijana. Mu gihe abaturage batora badafite ikizere cy’uko ubukungu buzamera neza, na kongre idakora uko bikwiye, bwana Obama yavuze ko ashaka gutangira umwaka mushya afata ingamba zikenewe.

Mw’ijambo rye, Obama yasabye ibyumba byombi bya kongre kwemeza umushinga w’itegeko rirebana n’ibyo kwimukira muri Amerika, wemejwe na sena umwaka ushize. Ku bijyanye na politiki mpuzamahanga n’umutekano kw’isi, Obama yavuze ko hari ahantu hakiri udutsiko kwa al-Qaida nko muri Iraq, Mali, Somalia na Yemen.

Muri iryo jambo kandi, Obama yaboneyeho umwanya wo gushimira ingabo zitanga ku rugamba. Yashimiye kandi abakora diplomasi y’Amerika, yumvikanisha ko intwaro za gisilikari zidahagije zonyine mu mibanire n’amahanga, ko ahubwo hakenewe dipolomasi irebera inyngu z’Amerika mu gihe kirekire kiri imbere. Ni ku nshuro ya gatanu perezida Obama afashe iri jambo imbere ya Kongre y'Amerika.
XS
SM
MD
LG