Uko wahagera

Ntakirutinka Karoli Afungiwe Nyuma y'Imyaka Icumi


Bwana Ntakirutinka afunguwe mu gihe mu cyumweru gishize, undi munyapolitiki w’umunyarwanda Deo Mushayidi w’ishyaka rya PDP-Imanzi yahamijwe ibyaha, akatira gufungwa burundu.

Umunyapolitiki w’umunyarwanda Charles Ntakirutinka kuri uyu wa kane ni bwo yafunguwe nyuma y’igihano cy’imyaka icumi yari yarakatiwe.

Bwana Ntakirutinka yari yarafunzwe mu mwaka wa 2002, ari kumwe n’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Pasiteri Bizimungu, n’abandi bantu batandatu, bazira ibijyanye no gutangiza umutwe wa politiki witwaga PDR-Ubuyanja. Mu byaha nyirizina bashinjwaga harimo guteza umutekano muke mu gihugu, gutuma abantu basubiranamo no gushaka kwica abayobozi ba guverinoma.

Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye na bwana Charles Ntakirutinka, amubaza uko yabonye gereza.

Etienne Karekezi yavuganye kandi n’umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda bwana Charles Kaliwabo, amubaza uburenganzira bwana Ntakirutinka yaba afite mu gihugunyuma yo gufungwa imyaka icumi.

Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye kandi n’umuhuzabikorwa w’ikigo giharanira kurwanya umuco wo kudahana no kurenganwa mu Rwanda bwana Joseph Matata uri I Bruseli mu Bubiligi, wanditse cyane ku mfungwa za politiki zo mu Rwanda. Yamubajije uko yakiriye irekurwa rya Charles Ntakirutinka.

Bwana Ntakirutinka afunguwe mu gihe mu cyumweru gishize, undi munyapolitiki w’umunyarwanda Deo Mushayidi w’ishyaka rya PDP-Imanzi yahamijwe ibyaha, akatira gufungwa burundu.

XS
SM
MD
LG