Uko wahagera

Nijeriya Yatangiye Ubukangurambaga mu Bana ku Byerekeye Covid 19


Umwandisti w'Umunyanijeriyakazi Raquel Kasham Daniel yerekera abana uko bakaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid 19.
Umwandisti w'Umunyanijeriyakazi Raquel Kasham Daniel yerekera abana uko bakaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid 19.

Mu gihe virusi ya corona yakwirakwiriye muri Nijeriya, igihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, ni nako ibivugwa ari byinshi kuri iyo virusi, by’umwihariko mu bana hagati yabo. Ibyo byatumye umwanditsi w’Umunyanijeriya yandika agatabo ko gufasha abana gusobanukirwa n’icyo cyorezo n’uburyo bwo kwirinda kwandura.

Itsinda ry’abigisha ryageze mu ishuri rya Leta Abuja, ryitwaje ibitabo, udupfukamunwa n’imiti yica udukoko. Bazinduwe no kwigisha abana ibijyanye n’icyorezo cya virusi ya cororona n’isuku ya buri muntu.

Raquel Kasham Daniel, uyoboye icyo gikorwa bavuga ko kirebana n’ubwonko bw’umwana, ni umwanditsi w’umunyanijeriya kandi yashinze umuryango utagamije inyungu witwa “Beyond the Classroom Foundation”.

Yatangije iyo fondasiyo mu myaka 11 ishize kugira ngo afashe abana bo mu miryango itishoboye babashe guhabwa ubumenyi mu mashuri. Cyakora avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Nijeriya mu mwaka ushize, byabaye ngombwa ko yibana ku kwigisha abana uburyo bagabanya ibyago byo kuba bakwandura virusi ya corona yifashishije ibitabo bye.

Igitabo cy’abana Daniel yanditse kuri COVID-19 yagihaye umutwe ugira uti: “There's a New Virus in Town.” Bisobanuye, “hari virusi nshya mu mugi”. Ni igitabo kirimo amashusho y’amabara ajyanye n’amagambo, byo gufasha abana kurushaho gusobanukirwa ibijyanye na virusi ya corona. Kirimo kandi n’utubazo ku musozo, bifasha abana gufora igika cyangwa insanganyamatsiko igiye gukurikiraho.

Programu ya Daniel imaze kugera ku bana babarirwa mu 14,000 kugeza ubu. Irimo gufasha gukemura ikibazo atari mu mashuri gusa, ahubwo no mu matsinda ashobora guhura n’ingaruka kurusha ayandi.

Guverinema ya Nijeriya irimo gukora ibishoboka byose mu kwigisha abaturage kandi iragerageza kuvuguruza amakuru atari yo akwirakwira, abayobozi banavuga ko ariyo atuma abantu batikingiza mu buryo bwihuse. Cyakora hagati aha, umwanditsi Daniel, azaba yabashije gufasha abana kugira imyumvire iboneye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG