Uko wahagera

Nijeriya Yakuye Abantu 187 mu Maboko y'Abari Babashimuse


Abanyeshuli baheruka gukurwa mu maboko y'ababashimuse mu ntara ya Nijeri

Ingabo zishinzwe umutekano za Nijeriya, zabohoje abo bantu 187, bari batwawe n’uduco twitwaje intwaro muri Leta ya Zamfara iherereye majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Byavuzwe na Polisi nyuma y’uko abayobozi batangije operasiyo zo guhashya barushimusi.

Kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, Leta ya Zamfara yabaye indiri y’ubushimusi bukorwa n’amabandi afite ibitwaro bikomeye yibasira amashuri, imidugudu n’abagenzi ku mihanda y’imodoka zihuta, ashaka incungu kugirango abarekure.

Mu kwezi gushize, guverinema yahagaritse servise z’itumanaho muri Leta ya Zamfara kandi n’izindi Leta zaburijemo uburyo uduco dukoresha mu guhuriza hamwe ibikorwa byatwo.

Mohammed Shehu, umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Zamfara, mw’itangazo yavuze ko abantu 187 barimo abagore n’abana, batwawe na barushimusi babakuye muri guverinema enye zo mu karere, muri iyo Leta, mu byumweru bike bishize.

Shehu yavuze ko Polisi n’ibindi bigo bishinzwe umutekano, bagiye bakora imikwabu yo kumenya ibice ayo mabandi aherereyemo, hagamijwe guca ibikorwa byayo byose, ibikorwa byose hamwe n’iby’abandi banyarugomo.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG