Itangazo ry’Ambasade ya Nijeriya i Moscou ryasohotse ejo kuwa gatatu, rivuga ko ayo masezerano, ari ay’ubufatanye mu bya tekiniki hagati y’ibihugu byombi. Agena uburyo ibikoresho bya gisilikare bizanyuramo, uko bizagenda nyuma y’igurishwa ry’intwaro, imyitozo mu bigo by’amashuri n’ihererekanywa ry'ibyerekeye ikoranabuhanga hagati y’igihugu byombi.
Iryo tangazo, risobanura ko ayo masezerano ari ikintu gikomeye kigezweho mu mubano hagati ya Nijeriya n'Uburusiya.
Perezida Muhammadu Buhari wa Nijeriya yagaragaje ko yifuza amasezerano nk’ayo n’Uburusiya, hambere mu mwaka wa 2019, ubwo yabonaga na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin mu nama yahuje Uburusiya n’Afurika.
Ambasaderi wa Nijeriya mu Burusiya, icyo gihe yavuze ko Buhari yumvise ko Uburusiya bushobora gufasha igihugu cye gutsinda inyeshyamba za kiyisilamu, Boko Haram mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, n’ubu zigiteje ikibazo gikomeye.
Nijeriya ikoresha zimwe mu ndege z’intambara z’Uburusiya na za kajugujugu, hamwe n’ibikoresho bya gisilikare byaguzwe mu bihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi nka Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) mu kwezi kwa karindwi byatangaje ko abadepite b’Amerika batanze icyifuzo cyo kuba hahagaritswe umushinga wo kugurisha intwaro na Nijeriya zifite agaciro ka miliyari hafi imwe y’amadolari y'Amerika, biturutse ku mpungenge z’uko ubutegetsi bwahohotera uburenganzira bwa muntu.
Amakuru aturuka ahantu hatatu mu bazi icyo kibazo, avuga ko icyo gihe hari haremejwe kugurisha kajugujugu 12 z'intambara n’ibikoresho bijyanye nazo, byatindijwe na komite ya Sena y’Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga hamwe n’ishinzwe ibibazo by’amahanga.
(Reuters)
Facebook Forum