Muri Nijeriya mu ijoro ryakeye, abantu bitwaje imbunda zikomeye baraye bateye gereza y'ahitwa Kabba, muri leta ya Kogi, mu majyepfo y'igihugu, bafungura abanyururu barenga 260.
Abateye babanje gukoresha ibisasu biturika ahantu gatatu icyarimwe ku kigo cya gereza. Hakurikiyeho imirwano, barasana n'abashinzwe umutekano wa gereza bari bahari: abasilikali 15, abapolisi 10, n'abarinzi ba gereza 10 nabo bari bafite imbunda. Guverinoma ya Nijeriya yatangaje ko umusilikali umwe n'umupolisi umwe bayiguyemo. Naho abandi basivili babiri nabo b'abarinzi ba gereza, baburiwe irengero.
Gereza ya Kabba yari ifungiyemo abantu 294. Muri abo, 28 bonyine ni bo batatorotse. Abandi 266 bose bajyanye n'abagabye igitero, nk'uko minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ya Nijeriya yabitangaje. Ariko yavuze ko leta itaramenya abateye abo ari bo.
Ni ubwa kabiri muri uyu mwaka abantu bitwaje intwaro batera gereza muri Nijeriya. Mu kwezi kwa kane gushize, ni ko byagenze kuri gereza y'ahitwa Owerri, muri leta ya Imo, naho mu majyepfo y'igihugu, batwara abafungwa barenga 1.800.
Icyo gihe, Polisi ya Owerri yatangaje ko umutwe witwa IPOB, Indigenous People of Biafra, ari wo wateye iyi gereza. Ariko IPOB yarabihakanye. IPOB iharanira ko leta zo mu majyepfo ya Nijeriya zitandukanya n'igihugu, kugirango zihe ubwigenge.
Facebook Forum