Uko wahagera

Nijeriya: Abanyarugomo Bishe 43 mu Bitero Bitandukanye


Ikarata ya Nijeriya
Ikarata ya Nijeriya

Abagabo bari ku mapikipiki bishe abantu 43, mu bitero byakozwe mu majyaruguru ya Nijeriya basahura n’amatungo.

Ibitero byabaye mw’ijoro ryo kuwa gatandatu muri leta ya Sokoto kure mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Abanyarugomo bavumbutse aho bari bihishe mu ishyamba, bavudukana amapikipiri mu midugudu, batangira kurasa ku baturage nta kurobanura nk’uko byavuzwe na Abdullahi Dantani wo mu mudugutu wa Satiru wishwemo abantu18.

Mu ntara ya Rabah y’intara ya Sokoto, abagabo bitwaje intwaro batwaye amapikipiki mu midugudu ine uwa: Rukunni, Tsage, Giire n’uwa Kalfu bishemo abantu 25. Byavuzwe na Ibrahim Kaoje umwofisiye mukuru muri polise ya leta ya Sokoto. Yavuze ko abateye batwaye n’amatungo menshi.

Kaoje yatangaje ko abantu bane batawe muri yombi mu bifitanye isano n’ibyo bitero. Abo barimo umugore wahaga amakuru abo banyarugomo, wari wihunduye “umugore w’uburakari”.

Mu mu bindi bitero mu mudugudu wa Satiru, mu ntara ya Isa muri leta ya Sokoto, abagabye igitero barashe abantu 18 hanyuma biba n’amatungo.

Perezida wa Nijeriya Muhammadu Buhari, mu itangazo rye ry’ejo ku cyumweru nijoro, yamaganye ubwo bwicanyi. Yumvikanishije ko byamuteye umubabaro mwinshi. Avuga ko abagabye ibyo bitero n’ababatumye bazabibazwa imbere y’amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG