Abo bantu umunani barimo abasilikare batatu biciwe mu gitero cy’intagondwa z’abajihadist ku kigo cya gisilikare no mu mudugudu wo mu majyaruguru ushyira uburasirazuba bwa Nijeriya, mbere y’ibirori by’umunsi wa Eid al-Adha, nk’uko amakuru aturuka mu gisilikare abivuga.
Abasilikare batatu n’abasivili batatu bapfuye kuwa gatandatu ubwo abarwanyi b’umutwe wa ISWAP bagabaga igitero ku kigo cya Gubio mu bilometero 80 uvuye mu murwa mukuru w’intara ya Maiduguri. Ni amakuru yaturutse ahantu habiri hatandukanye. Abo basilikare batatu bishwe barinda ikigo abakoresha iterabwoba ba ISWAP bashakaga kucyigarurira.
Umwofisiye watanze ayo makuru ariko akaba atashatse ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara, atinya ibihano, yakomeje avuga ko abasivili batatu bakubiswe n’amasasu yanyuranagamo ari nayo yabahitanye.
Umusilikare wa kabiri wahamije ayo makuru, nawe aremeza uwo mubare. Yavuze ko abajihadist bagabye igitero ku kigo cya gisilikare bari mu makamyo atandatu bujuje imbunda. Byatumye haba imirwano yamaze amasaha abiri.
Yavuze ko icyo gitero cyahagaritswe hifashishijwe indege za gisilikare zamaze amasaha abiri mu bushyamirane. Yavuze ko izo ndege zasutse urusasu mu bakoresha iterabwoba bigatuma bahunga. Yakomeje avuga ko 11 bahaguye kandi imodoka zabo ishatu zigafatwa.
Facebook Forum