Uko wahagera

Abana 900 Bakujwe mu Mirwano muri Nijeriya


Ikarata ya Nijeriya
Ikarata ya Nijeriya

Abarwanyi bo muri Nijeriya bashyigikye guverinema mu rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za Boko Haram, barekuje abana hafi 900. Byatangajwe n’ishami rya ONU ikigega cyita ku bana UNICEF uyu munsi kuwa gatanu.

UNICEF yavuze ko mu rugamba ruhuriweho n’abasilikare hamwe n’abasivili mu mutwe uzwi nka CJTF babohoje abana 894, kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Maiduguri,uhereye majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.

Ni mu mugambi wo guhagarika no gukumira ishyirwa ry’abana mu bushyamirane.

CJTF yashinzwe mu 2013, n’urugaga ruyobowe n’Amerika kugira ngo hagamijwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba za kiyisiramo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya. Ariko abarwanyi bari baramaze kwinjiza abana amagana mu mirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG