Uko wahagera

Abanyeshuri Bataramenyekana Igitigiri Banyurujwe muri Nijeri


Muri Nijeriya, umubare utaramenywa w'abanyeshuri bashimuswe n'abantu bafite intwaro muri leta ya Nijeri, iri mu majyaruguru y'igihugu. Nk'uko umuyobozi w'ishuri na polisi babitangaza, igitero cyakozwe n'abantu barenga 20 bari ku mapikipiki, bitwaje n'imbunda. Binjiye mu kigo cy'ishuri barasagura hose. Umuntu umwe yishwe, undi arakomereka cyane.

Guverinoma ya leta ya Nijeri ivuga kuri Twitter ko umubare nyakuli w'abana bashimuswe utaramenyekana neza, ariko 11 muri bo bafite intege nke barekuwe kubera ko batashoboraga kugenda bihuta nk'abandi. Umuyobozi w'ishuri we avuga ko abateye bashimuse abanyeshuri barenga 150, bari hagati y'imyaka 7 na 15 y'amavuko.

Mu majyaruguru ya Nijeriya, gushimuta abanyeshuri ikivunge byabaye nk'umuco. Abagizi ba nabi bamaze gutwara abana barenga 700 kuva mu kwezi kwa 12 gushize. Akenshi na kenshi baba bashaka imali itubutse y'ingurane kugirango babarekure.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG