Uko wahagera

Netanyahu Asaba Ubudahangagwa Kugira Ntakurikiranwe n'Ubutungane


Ministri w’Intebe wa Isarayeli Benjamin Netanyahu aravuga ko agiye gusaba Inteko Ishinga amategeko muri icyo gihugu kumuha ubudahangarwa kugira ngo adakurikiranwa ku byaha bya ruswa.

Netanyahu wari waravuze ko atazigera asaba ubudahangarwa aravuga ko ari umwere kandi ko yiteguye gukomeza kuyobora Israeli iyindi myaka myinshi. Yatangaje ko agiye gusaba ubudahangarwa hasigaye amasaha make ngo igihe cyagenwe cyo kubikora kirangire.

Yavuze ko itegeko ryemera ubudahangarwa ryashyiriweho kurinda icyo yise ibirego by’ibihimbano yemeza ko aribyo birimo kumubaho. Ubusabe bwe bubaye mu gihe Israeli iteganya kujya mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora yayo ya gatatu. Nta nama y’abadepite ihari yatorera ubwo busabe bwe. Bivuze ko icyo akoze are ugutinza urubanza rw’abashaka kumukurikirana kugeza amatora arangiye mu kwezi kwa gatatu.

Benny Gantz utavuga rumwe na Netanyahu yavuze ko ari umunsi w’akababaro kuri Israeli yemeza ko Netanyahu ubwe azi ko yakoze ibyo aregwa. Ibipimo byerekana ko mbere y’ubwo busabe n’abari bashyigikiye Netanyahu badashaka ko ahabwa ubudahangarwa. Ariko bivuze ko byibura azabasha kwiyamamariza gutorwa nta rubanza rwa ruswa, magendu no gukoresha nabi umwanya yahawe rumuri ku mutwe

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG