Uko wahagera

Navalny Atavuga Rumwe n'Ubutegetsi bw'Uburusiya Agiye Kuza Arahabwa Inrya ku Nguvu


Alexei Navalny Atavuga Rumwe n'Ubutegetsi bw'Uburusiya
Alexei Navalny Atavuga Rumwe n'Ubutegetsi bw'Uburusiya

Abashyigikiye Navalny unenga ubutegetsi bw’Uburusiya, uyu munsi kuwa mbere bavuze ko abakozi bo kuri gereza afungiyemo bakangishije kumugaburira ku ngufu. Bavuga ko yatakaje ibiro 15 kuva ageze muri iyo gereza mu kwezi gushize.

Alexei Navalny, ufite imyaka 44 y’amavuko utavuga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yatangaje ko agiye kwigaragambya yiyicisha inzara mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatatu. Yasobanuraga ko abategetsi ba gereza banze kumuvura uko bikwiye, ububabare bukabije afite mu mugongo no mu kuguru. Bo bavuga ko bamwemereye kumwitaho uko bikwiye, ariko akabyanga, ashimangira ko ashaka kuvurwa n’umuganga yihitiyemo wohanze ya gereza. Ibyo bakaba barabyanze.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko Navalny yafunzwe azira ubusa kandi ko akwiye kurekurwa. Ubu yimuriwe mu bitaro bya gereza mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kwinubira ubushyuhe bukabije n’inkorora mbi cyane.

Uyu munsi kuwa mbere, ku rubuga rwe rwa Twitter, abamushyigikiye bakoresha mu gutanga amakuru mashya bahabwa n’abamwunganira mu mategeko, bamusura buri gihe, bavuze ko yasezerewe mu ivuriro rya gereza.

Kuri Twitter handitse ngo: “Bitewe n’uburemere bwo kwiyicisha inzara, ubuyobozi bwa gereza burakangisha buri munsi ko bugiye gutangira kumugaburira ku ngufu”. Ntacyo serivisi za gereza ya leta zahise zibivugaho.

Serivisi ishinzwe gereza mu karere ntacyo yahise isubiza ubwo yari isabwe kugira icyo ibivugaho. Ibiro bya Navalny byagabanutseho 15 bijya kuri 77 kuva aho ajyaniwe muri gereza iri mu bilometero 100 uvuye mu burasirazuba bwa Moscou nkuko abamushyigikiye babivuze.

Bavuga ko na mbere y’uko Navalny atangira kwiyicisha inzara, yari yamaze gutakaza ibiro 8 kuva aho afungiwe. Kw’itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kane, abamushyigikiye bavuze ko ibyo byatewe n’uko abamurinda bamubuza gusinzira babigambiriye.

Abategetsi muri gereza barabihakana kandi bavuze ko ubuzima bwa Navalny bwari bumeze neza kandi ko yitaweho uko bikwiye mu by’ubuvuzi. Cyakora abamushyigikiye bashaka ko abonana n’umuganga yihitiyemo wamusuzuma akamenya uko amerewe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG