Uko wahagera

Nancy Pelosi Asaba ko Donald Trump Akurwa ku Butegetsi


Ifoto ya Donald Trump na Nancy Pelosi
Ifoto ya Donald Trump na Nancy Pelosi

Umukuru w'abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Nancy Pelosi, aratangaza ko baza gusaba visi-Perezida wa Repubulika, Mike Pence, gukura ku butegetsi Perezida Donald Trump.

Mu ibaruwa yandikiye abadepite bagenzi be bose bo mu ishyaka rye ry'Abademokarate, umutegarugoli Pelosi avuga ko Umutwe w'Abadepite wa Congress ugomba gutora uyu munsi kuwa mbere umwanzuro usaba Pence gukoresha ivugurura ry'itegeko nshinga rya 25.

Iri vugurura riteganya ko visi-perezida ashobora kwifashisha inama y'abaminisitiri bakemeza ko, bibaye ngombwa, umukuru w'igihugu atagishoboye gutegeka, maze bakamukuraho. Icyo gihe visi-perezida ni we uhita ajya ku butegetsi.

Nancy Pelosi avuga ko Pence agomba gusubiza umwanzuro w'abadepite mu masaha 24. Ati: "Bitabaye ibyo, abadepite bo bazahita batangira gutegurira Perezida Trump ikirego bazashyikiriza Sena kugirango ikiburanishe," ikirego bita Impeachment mu Cyongereza.

Nk'uko itegeko nshinga ribiteganya, Nancy Pelosi ni we nimero ya gatatu mu butegetsi bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, inyuma ya Perezida Trump na Visi-Perezida Mike Pence. Mu ibaruwa ye, asobanura ko gushaka gukuraho Perezida Trump ari mu rwego rwo "kurengera itegeko nshinga na demokarasi." Ati: "Tugomba kubikora vuba byihutirwa, kuko muri uyu mwanya, uyu muperezida ni icyago kuri byombi," itegeko nshinga na demokarasi.

Buri munsi, abanyapolitiki bo mashyaka yombi, Abademokarate n'Abarepubulikani, bagenda biyongera basaba ko Perezida Trump agomba kuva ku butegetsi vuba, atararangiza manda ye mu minsi icyenda iri imbere.

Bashaka kumuryoza igitero abayoboke be bakoze, kuwa gatatu w'icyumeru gishize, ku ngoro y'inteko ishinga amategeko, cyaguyemo abantu batanu. Bavuga ko Perezida Trump ari we nyirabayazana wacyo. Kugeza ubu, we cyangwa ibiro bye ntacyo baravuga ku migambi yo kumukura ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG