Uko wahagera

Naftali Bennett Yabonanye n’Igikomangoma Mohammed bin Zayed


Minisitiri w’intebe wa Isirayeli, Naftali Bennett, yabonanye n’igikomangoma Mohammed bin Zayed wa Emira ziyunze z’Abarabu, kuri uyu wa mbere, ku ngoro bwite y’igikomangoma, i Abu Dhabi.

Uru ruzinduko rwinjiye mu mateka, ni urwa mbere kugeza ubu umuminisitiri w’intebe wa Isirayeli agiyemo muri Emira zinyunze z’Abarabu. Ruri mu rwego rw'ibikorwa bya dipolomasi by’akarere abategetsi ba Israheli bakomeje gushyiramo ingufu.

Mu mwaka ushize, Isirayeli na Emira zinyunze z’Abarabu basinye amasezerano yo kunga umubano, babifashijwemo n’ubuyobozi bw’uwahoze ari perezida w’Amerika, Donald Trump. Ayo ni amwe yiswe “Abraham Accords” n’ibihugu by’Abarabu, birimo na Bahrain, Sudani na Maroke.

Uruzinduko rwa minisitiri w'intebe wa Isirayeli muri Emira ziyunze z’Abarabu rubaye kandi mu gihe ibiganiro ku bya nukleyeri na Irani, i Vienne muri Otirishiya, birimo bicumbagira.

Isiraheli yakangishije igikorwa cya gisilikare kuri Irani, igihe imishyikirano mu rwego rwa dipolomasi yo kubuza Repuburika ya Kiyislamu kwihutisha programu yayo nukleyeli, itagira icyo igeraho.

Mu byumweru bishize, umudipolomate mukuru wa Israheli n'abayobozi b'ingabo zayo hamwe n’abashinzwe iperereza bakoze urugendo rwabahuje n’ibihugu by’inshuti byo mu Bulayi, Amerika n’Uburasirazuba bwo hagati, aho bagiye gusaba ko hakoreshwa uburyo bukaze kuri Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG