Uko wahagera

Myanmar: Ingabo za Leta 40 Zishwe n'Umutwe wa Gisirikare Bahanganye


Abasirikare b’igihugu cya Myanmar bagera kuri 40 bapfiriye mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo n’uyu munsi muri Leta ya Kachin. Iyi mirwano yari ishyamiranije ingabo za Leta n'iz’umutwe wa Gisirikare uvuga ko uharanira ubwigenge Yabereye mu karere ka Bhamo gaherereye muri Leta ya Kachin.

Umutwe wa Gisirikare uvuga ko uharanira ubwigenge muri Myanmar (Kachin Independence Army) KIA mu magambo ahinnye y’Icyongereza, watangaje ko ku munsi w’ejo wakozanijeho n’ingabo za Leta.

Uwo mutwe KIA wavuze ko izi ngabo zahiritse ubutegetsi muri Myanmar, kandi ko abasirikari bazo barwanira mu kirere babagabyeho ibitero umunani zibarasaho zikoresheje ibibombe bitavuga. Hari amakuru avuga ko mu mirwano yabaye uyu munsi mu gitondo, ubwo abarwanyi ba KIA bagabaga igitero kuri Batayo ya 58 iherereye hagati y’uduce tubiri twa Madein na Laban. Nyuma y’amasaha nka 2, hari ibindi bisasu bibiri byarashwe n’ingabo za SAC ku musozi wa Salaung, n’ubundi uri mu karere ka Bhamo.

Imirwano ikomeye ikomeje kubera mu duce twinshi two muri Leta ya Kachin. Ingabo z’uyu mutwe wa KIA zatangaje abantu babo bapfuye, ariko igisirikare cya Leta ntacyo kiravuga ku bacyo baguye muri iyi mirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG