Uko wahagera

Musharaf Wabaye Perezida wa Pakistani Yasabiwe Igihano co Kwicwa


Uwahoze ari Perezida wa Afuganistani Pervez Musharraf
Uwahoze ari Perezida wa Afuganistani Pervez Musharraf

Urukiko rwihariye muri Pakistani kuri uyu wa kabiri rwahamije Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistani icyaha cyo kugambanira igihugu, rumuhanisha igihano cyo kwicwa.

Ni ubwa mbere urukiko rwo muri Pakistani ruburanishije rukanakatira umusirikare wategekesheje igitugu. Musharraf urimo kwivuriza i Dubai muri iki gihe, yafashe ubutegetsi mu 1999. Icyo gikorwa cyabanje gushyigikirwa n’ubucamanza nyuma cyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibihe bidasanzwe yatangaje mu mwaka wa 2007 ni byo byatumye ashyirirwaho ikirego. Byagumye kuzarira kugeza mu mwaka wa 2014 aho ikirego cyasohokeye.

Mu mwaka wa 2016 yemerewe gusohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza, benshi babibona nk’igitutu gikomeye cy’igisirikare. Inshuro nyinshi ubucamanza bwamusabye kugaruka mu gihugu ngo atange ubuhamya bwe ariko avuga ko atabishobora kubera impamvu z’uburwayi.

Uku kwezi gutangira, Musharraf yavugiye mu bitaro i Dubai ko atizeye inzego z’ubutabera za Pakistani kandi ko zimutoteza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG