Uko wahagera

Muri Tuniziya Polisi Yakumiriye Abigaragambya i Tunis


Polisi yo muri Tuniziya kuri uyu wa gatandatu yafunze igice kinini cy'umurwa mukuru i Tunis ifunga imihanda yakoreshwaga n'abigaragambya babarirwa mu bihumbi. Abakoze iyo myigaragambyo bashyigikiwe n'ishyaka ry'abakozi muri icyo gihugu bahuye ari benshi cyane nkuko byemeza n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters)

Iyo myigaragambyo yari igamije kwizihiza isabukuru y'urupfu rw'impirimbanyi ya demokarasi yishwe mu 2013, no kwamagana urugomo abapolisi bakorera basivili. Abigaragambya bavuga ko urwo rugomo rutangiye kumira bunguri ukwishyira ukizana bari baragejejweho n'impinduramatwara yo mu 2011.

Abapolisi bashinzwe gukumira imyigaragambyo bafunze inzira zinjira mu mujyi rwagati bahagarika imodoka n'abantu benshi bababuza kwinjira mu mihanda migari harimo n'uwitiriwe Habib Bourguiba werekeza hagati mu murwa mukuru.

Imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu yari ishyigikiwe n'impuzamashyirahamwe y'abakozi ari na wo mutwe wa politiki ukomeye cyane mu gihugu. Ubarirwa abanyamuryango bagera kuri miliyoni.

Mu kwezi gushize imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu duce twibona nk'utwatereranywe, yaranzwe n'itabwa muri yombi rya bamwe mu bigaragambya. Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu muri Tuniziya yahakanye ibikorwa ibyo aribyo byose byo guhohotera abatawe muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG