Uko wahagera

Muri Taiwan Impanuka ya Gari ya Moshi Yahitanye Abantu 50


Iyi gari ya moshi yavaga i Taipei, umurwa mukuru wa Taiwan, yerekeza mu mujyi wa Taitung, mu majyepho y'igihugu. Impanuka yatewe n'ikamyo yanyereye igwa mu muhanda wayo, maze ije yihuta irayitikura.

Gari ya moshi yari itwaye abagenzi 496, barimo 120 bari bahagaze, babuze imyanya yo kwicara. Benshi ni ba mukerarugendo n'abandi batari bake bari bagiye muri wikendi ndende yo mu ntagiriro z'ukwezi kwa kane. Abantu 50 bapfuye, barimo n'umuderevu, abandi barenga 146 bakomeretse.

Leta ya Taiwan ivuga ko iyi mpanuka ari yo mbi mu myaka 30 ishize. Iheruka mu 1991 yahitanye abantu 30.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG