Uko wahagera

Muri Sudani Havumbuwe Imva Rusange Zahambwemo Abanyeshuri


Sudani yatangaje ko habonetse imva rusange zahambwemo imirambo y’abanyeshuri ku buyobozi bwa Perezida Bashir.

Umushinjacyaga mukuru wa Sudani, yabivuze uyu munsi kuwa mbere, ko habonetse imva rusange mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Khartoum, bivugwa ko zashyinguwemo abanyeshuri bishwe mu mwaka w’i 1998 ubwo bageragezaga gutoroka badashaka serivisi z’igisilikare.

Iperereza ryatangiye kuri ubwo bwicanyi, nk’uko umushinjacyaha yabivuze. Yongeyeho ko bamwe mu bakekwaho kwica abo banyeshuri, bahoze mu buyobozi bwakuweho, bw’uwari perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, ubu bahunze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG