Uko wahagera

Boko Haram Yibasiye Impunzi muri Nijeri


Umukozi wa Médecins sans frontières areba abana b'impunzi bibasiwe n'imirire mibi mu burengerazuba bwa Nijeri
Umukozi wa Médecins sans frontières areba abana b'impunzi bibasiwe n'imirire mibi mu burengerazuba bwa Nijeri

Ishami y’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) riravuga ko impunzi zibarirwa mu bihumbi mu karere ka Diffa ko mu gihugu cya Nijer zibasiwe bikomeye n’ibitero by’umutwe wa Boko Haram ikomeje gukaza umurego.

HCR iravuga ko umutwe wa cy’islam wa Boko Haram yishe abasivili 88 mu bice by’umupaka, abandi 18,000 bagahunga, benshi muri bo bahuze bwa kabiri cyangwa bwa gatatu.

Abantu benshi bamaze guhungira mu gace ka Diffa aho ubwinshi bw’impinzi bukomeje gutera ubucucike. Kuva mu mwaka wa 2015 abantu bagera kuri 250,000 bagizwe ahanini n’impunzi ziva muri Nijeriya bahungiye mu karere ka Diffa.

Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi Babar Baloch aravuga ko iki kibazo kitakiri icyo kwihanganirwa. Yabwiye ijwi ry’Amerika ko abashinzwe impunzi barimo gukorana n’ubutegetsi kugira ngo bimure impunzi 10,000 bazikura ku mupaka.

Baloch aravuga ko iyi nkambi irimo abarenga 15,000 kandi ko bigoye kumenya impamvu yateye umutwe wa Boko Haram gukaza umurego muri Nijer. Aravuga ko nyinshi mu mpunzi zirimo gusubira muri Nijeriya kubera umutekano muke w’aho zahungiye urushaho kuba mubi, hamwe n’ibibazo byo kutabona imfashanyo z’ibanze. Yavuze ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rikora ibishoboka byose ngo ribagezeho imfashanyo.

Riranagerageza kandi kuganiriza no guhumuriza abavuye mu byabo bigaragara ko bahungabanye cyane nkuko uyu mukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye abivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG