Uko wahagera

Muri Libiya Habonetse Ibyobo Bishyinguyemo Abantu Benshi


Umusirikare wo mu ngabo za Leta muri Libya yerekana kimwe mu byobo bishyinguyemo abantu benshi.
Umusirikare wo mu ngabo za Leta muri Libya yerekana kimwe mu byobo bishyinguyemo abantu benshi.

Umuvugizi w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yavuze ko yatunguwe cyane akanababazwa n'uko muri Libiya hagaragaye ibyobo bishyinguyemo abantu benshi.

Umujyi wa Tarhouna byagaragayemo, uri mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru Tripoli. Ibirindiro by'ingabo za Jenerali Khalifa Haftar ni ho byabaga ariko uherutse kwigarurirwa n'ingabo za Leta.

Stephane Dujarric, umuvugizi wa Antonio Guterrez, yavuze ko umukuru w'Umuryango w'Abibumbye yasabye ko habaho iperereza ryimbitse kandi rigakorwa mu mucyo kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe. Umuryango w'abibumbye kandi uzatanga imfashanyo yo gushakisha no kumenya abashyinguye muri ibyo byobo, uko bapfuye no kubashyikiriza imiryango yabo.

Philippe Nassif, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International mu karere k'uburasirazuba bwo hagati n'Afurika y'amajyaruguru, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerika ko ashaka ko umuryango ayoboye cyangwa Umuryango w'Abibumbye bijya aho ibyo byobo biri, gukusanya ibimenyetso by'ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu kugira ngo amaherezo ubutabera buzatangwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG