Uko wahagera

Muri Libya Abashyamiranye Bemeye Guhagarika Imirwano


Muri Libiya bemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara mu murwa mukuru wa Tripoli mu gihe cy’igisibo cya Islam cya Eid al-Adha.

Ingabo zo mu mutwe wa Libyan National Army (LNA) ziyobowe na Khalifa Haftar zigometse kuri leta, zemeye guhagarika imirwano nkuko zari zabisabwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa gatandatu.

Umuvugizi w’uwo mutwe Ahmad al-Mesmari yabitangarije mu kiganiro kigenewe abanyamakuru mu mugi wa Benghazi.

Leta ya Libiya ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye yari yatangaje ko yemeye guhagarika imirwano kuva ku cyumweru nkuko byari byasabwe.

Kuva mu kwezi kwa kane, imitwe y’abarwanyi bashyigikiye ubutegetsi bari mu ntambara barwana n’ingabo za LNA bashaka gufata umurwa mukuru w’igihugu.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu barenga 1,000 bamaze kugwa muri iyo ntambara. Abandi 120,000 bavanywe mu byabo.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG