Uko wahagera

Muri Gineya Ikirombe Cyaridutse Gihitana Abacukuzi 15


Muri Gineya inkangu yateye ikirombe cya zahabu kuriduka gihitana bantu 15 nkuko bitangazwa n'inzego z'ubutegetsi.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru mu ntara ya Siguiri mu birometero 800 uvuye mu murwa mukuru Conakry.

Aka gace kabereyemo impanuka gakungahaye cyane ku mabuye ya zahabu.

Leta yasohoye itangazo ivuga ko igiye gukora iperereza ku byabaye. Umwe mu babibonye utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko imirambo y'abaguye muri iyo mpanuka yose yabonetse. Harimo abagore babiri.

Ibirombe bya zahabu mu gace ka Siguiri bicukurwa mu buryo gakondo kandi bwo kwigerezaho cyane aho usanga abacukuzi bishora mu mfundanwe y'ukuzimu badafite ibyo bifurebye byo kubarinda mu gihe habaye impanuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG