Uko wahagera

Muri Amerika Abashyigikiye Gukuramo Inda Bigaragambije


Abantu babarirwa mu magana bakwiriye imihanda mu mijyi itandukanye yo muri leta zunze ubumwe z'Amerika mu myigaragambyo yo kwamagana amategeko agabanya uburyo bwemewe n'igihe abakobwa n'abagore bashobora gukuramo inda.

Muri Leta ya Texas haheruka gutorwa itegeko rigabanya cyane uburyo bwemewe bwo gukuramo inda no ku mpamvu hafi zose, abashyigikiye ko bikorwa bazamuye amajwi cyane. Nyuma y'iri tegeko ryatowe taliki ya mbere y'ukwezi gushize, hakomeje kugaragara ibitekerezo bigamije kurwanya ayo matwara muri Kongre y'Amerika.

Mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa ngo Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika rutangaze umwanzuro warwo kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe, imiryango ikabakaba 200 y'abaharanira uburenganzira bw'abakuramo inda yatumye ku mpirimbanyi zayo ngo zumvikanishe amajwi yazo kugeza ku mpera zose z'igihugu.

Hari hashize imyaka 50 Urukiko rw'Ikirenga rw'Amerika rwemeye uburenganzira bw'abagore bwo gukuramo inda ariko kuva ku butegetsi bwa Donald Trump rugenda rwisubiraho. Ruherutse kwanga gutambamira icyemezo cyafashwe na Leta ya Texas, runemera gusuzuma icya leta ya Mississipi na cyo kiganisha ku kugabanya ubwo burenganzira.

Imyigaragambyo yo gushyigikira uburenganzira bw'abakuramo inda yateguwe mu mijyi 600 yo muri leta 50 z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG